Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

CPI 2022 yagaragaje ko u Rwanda rwasubiye inyuma mu kurwanya ruswa

CPI 2022 yagaragaje ko u Rwanda rwasubiye inyuma mu kurwanya ruswa

Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International), yashyize u Rwanda ku mwanya wa 54 ku Isi, rusubiraho inyuma imyanya ibiri ugereranyije n’umwaka ushize kuko rwari ku mwanya wa 52.


Ubu bushakashatsi buzwi nka CPI 2022 (Corruptions Perception Index 2022), bwamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, ababukoze bakaba barasesenguye ruswa mu nzego za Leta z’ibihugu 180 byo ku Isi yose.


U Rwanda rufite amanota 51/100, mu gihe ibihugu bingana na 2/3 ku Isi biri munsi y’amanota 50/100 bivuze ko ruswa yabaye icyorezo muri ibyo bihugu, bikaba byiganjemo ibyo muri Afurika, aho uyu mugabane ufite amanota 32/100.
Transparency International yavuze ko ubu bushakashatsi bwerekana ko ibihugu byinshi byananiwe guhagarika ruswa, dore ko kuva mu 2021 ibihugu 155 nta ntambwe byateye igaragara mu kurwanya ruswa ndetse bimwe byanasubiye inyuma.


Ubushakashatsi bwa CPI bwita kuri ruswa, gukoresha umutungo wa Leta ibyo utagenewe, kudahana abayobozi bakoresheje ububasha bwabo mu nyungu bwite, ubushobozi bwa Guverinoma mu gutahura no kutagenzura inzego za Leta ku buryo bushobora guha icyuho ruswa, icyenewabo mu gutanga akazi ka Leta, uburyo abayobozi bamenyekanisha imitungo yabo; ndetse ubu bushakashatsi bunareba uko abatanga amakuru kuri ruswa barindirwa umutekano n’ibanga ndetse no gutanga amakuru.


Ku rundi ruhande, u Rwanda ni urwa mbere mu karere rukaza ku mwanya wa 54 ku isi mu kurwanya ruswa, Tanzania iri ku mwanya wa wa 2 ikaba iya 94, Kenya ni iya gatatu ikaza ku wa 123, Uganda ni iya kane ikaba ku mwanya wa 142, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC) ni iya gatanu na 166, mu gihe u Burundi buri ku mwanya 7 n’uwa 171 ku isi.


Ni mu gihe kandi u Rwanda ari urwa kane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, inyuma ya Seychelles, Botswana, na Cape Verde, naho ibihugu biri mu myanya ya nyuma ni ibirimo intambara n’ibindi bibazo by’umutekano muke.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, yavuze ko ubushakashatsi bwa TI Rwanda bwerekanye ko 7% by’abanyarwanda bagifata ruswa nk’ibisanzwe, iyi akaba ari indi mpamvu yo kuba u Rwanda rusubira inyuma; aho asanga uwo muco ukiziritse abanyarwanda, bakigira ba ntibindeba ntihatangwe amakuru ku bibi bikorwa, anavuga ko hari ibyuho mu mategeko, kureba abari inyuma y’imitungo runaka bamwe bitwa abashumba n’ibindi.


Naho Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko kuba u Rwanda rufite amanota 51/100, ayandi 49/100 yaburiye mu bintu bitandukanye birimo na serivisi mbi mu nzego zitandukanye zitiza umurindi ruswa, asaba abanyarwanda ko aho gutanga ruswa, batanga amakuru kuri serivisi mbi bahawe cyangwa batahawe, kugira ngo hakurikiranwe impamvu.


Ni mu gihe Umuvunyi Mukuru Wungirije, Mukama Abbas, avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu birangwamo ruswa nkeya, binagaragazwa n’ingamba rwashyize mu bikorwa zo kurwanya ruswa nk’uko bigenwa n’icyerekezo 2050, ahashyizweho amategeko menshi yo kurwanya ruswa, aho ubu icyaha cya ruswa cyagizwe ikidasaza ku buryo uwagikora igihe cyose yakurikiranwa, ibi byose ngo bikaba ari ubushake bwa politiki.


Ku kuba u Rwanda rwarasubiyeho inyuma imyanya ibiri, Mukama, yavuze ko atari igitangaza ariko ari isomo kandi bitanga umukoro kuri buri wese, harebwa icyatumye habaho kudohoka, akanavuga ari umwanya wo gufata ingamba mu rwego rwo kureba uko u Rwanda rwasubira mu myanya myiza; dore ko ngo mu rugamba rwo kurwanya ruswa nta wemerewe kuba indorerezi kuko utayirwanyije bimugiraho ingaruka.


Muri ubu bushakashasi bwa CPI2022, u Rwanda rufite amanota 51/100, rukaba rwarasubiye inyuma kuko mu 2021 rwari rufite amanota 53%, na 54% mu 2020.


Mu bihugu 180 byakorewemo ubushakashatsi ku isi hose, Denmark niyo yaje ku mwanya wa mbere mu kuba igihugu kitarangwamo ruswa ku kigero cyo hejuru aho ifite amanota 90%, Finland iri ku mwanya wa kabiri, Nouvelle Zéalande ni iya gatatu, mu gihe ku mwanya wa kane hari Norvège naho kuwa Gatanu hakaba Singapore.

 

Comment / Reply From