Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

CoESPU igiye gutangiza amasomo yo kubungabunga amahoro i Gishari

CoESPU igiye gutangiza amasomo yo kubungabunga amahoro i Gishari

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza uri mu ruzinduko rw'akazi mu gihugu cy’u Butaliyani, yasuye ikigo cy’icyitegererezo gitangirwamo amahugurwa yo ku rwego rwisumbuye ajyanye no kubungabunga amahoro (Center of Excellence for Stability Police Units-CoESPU), iki kigo cyemera kuza gutangira aya masomo mu Rwanda.


IGP Munyuza n'itsinda ry’intumwa ayoboye bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Carabinieri, Lt. Gen. Maurizio Detalamo Mezzavilla wari kumwe n’umuyobozi w’icyo kigo, Brig Gen Giovanni Pietro Barbano; basobanura inshingano iki kigo gifite zo guhugura abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.


IGP Munyuza yashimiye ikigo cy’amahugurwa cya CoESPU kuba gikorana na Polisi y’u Rwanda mu guhugura abapolisi, harimo amahugurwa ahabwa abarimu bifashishwa mu guhugura abandi bapolisi n'amahugurwa y’abitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro.


Kugeza ubu CoESPU imaze guhugura abapolisi b’u Rwanda barenga 400 bahuguwe mu byerekeranye no kubungabunga amahoro, yabereye mu Rwanda na Vicenza, mu Butaliyani aho iki kigo giherereye.


Brig. Gen. Barbano yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku bufatanye bwiza n’ikigo cya CoESPU, aho muri ubwo bufatanye harimo gushakishwa uburyo bwo gutangiza amasomo ajyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi i Gashari, mu Karere ka Rwamagana.


Muri ubu bufatanye amasomo amwe n'amwe yo kubungabunga amahoro atangirwa mu Butaliyani azajya yigishirizwa mu Rwanda, aho abayitabira bazajya baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku isi.


Ni mu gihe ku wa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2022, IGP Munyuza n’Umuyobozi Mukuru wa Carabinieri, Lt. Gen Teo Luzi, bagiranye inama yabereye mu Mujyi wa Roma baganira ku bijyanye no gushimangira ubufatanye buriho mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.


Uru ruzinduko rw’icyumweru IGP Dan Munyuza n'itsinda ayoboye bagirira mu Butaliyani ku butumire bw’Umuyobozi Mukuru wa Carabinieri, rushingiye ku masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri mu mwaka wa 2017.

 

Andi mafoto yaranze uru ruzinduko:

 

 

 

Source: www.police.gov.rw

CoESPU igiye gutangiza amasomo yo kubungabunga amahoro i Gishari
CoESPU igiye gutangiza amasomo yo kubungabunga amahoro i Gishari
CoESPU igiye gutangiza amasomo yo kubungabunga amahoro i Gishari

Comment / Reply From