Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

CERULAR irasaba ko abakozi ba MAJ bagezwa ku rwego rw'Umurenge

CERULAR irasaba ko abakozi ba MAJ bagezwa ku rwego rw'Umurenge

Umuryango utari uwa Leta Center for Rule of Law Rwanda (CERULAR) ukora ubuvugizi mu by'amategeko, urasaba Leta ko harebwa uburyo abunganira abaturage mu mategeko bazwi nka MAJ bagezwa ku rwego rw'Umurenge, mu gihe Minisiteri y'ubutabera ivuga ko iyo gahunda yatangiye.

 

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, ubwo CERULAR n'indi miryango bafatanya mu gukora ubuvugizi mu by'amategeko bagaragazaga ubushakashatsi bakoze, harebwa uko abantu babona ubufasha mu by'amategeko, ubushakashatsi bwakorewe mu Ntara zose n'Umujyi wa Kigali. 

 

Umuyobozi nshingwabikorwa wa CERULAR, Bwana John Mudakikwa yagize ati:

"Impamvu tubisaba ni uburyo bwa mbere twakwegereza abaturage ababunganira mu by'amategeko, na cyane ko biri muri gahunda ya Leta y'imyaka irindwi NST1, aho Leta  yiyemeje ko bizaba byakozwe bitarenze 2024. Ikindi uko bigaragara MAJ baba bari ku turere kandi abaturage bari kure yabo bigatuma batabona ubufasha mu by'amategeko ku buryo buboroheye."

 

Mu bindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ni uko hakiri icyuho mu gutanga ubufasha mu by'amategeko, aho mu buryo bushingirwaho mu guha umuntu ubufasha mu by'amategeko bagendera ku byiciro by'ubudehe, ndetse n'amafranga ahabwa abunganira abantu mu by'amategeko akiri menshi ku buryo umuntu ukurikiranwe ufunze atabasha kuyabona, CERULAR igasaba ko nibura haba hashyizweho urutonde rw'abavoka bajya bahamagarwa n'abagenzacyaha cyangwa abashinjacyaha, mu rwego rwo gutuma ukeneye ubufasha mu by'amategeko yabubona byihuse.

 

Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru w'urwego rw'ubutabera muri Minisiteri y'ubutabera, Bwana Anastase Nabahire, yavuze ko iyi gahunda yatangiye n'ubwo hakirimo imbogamizi.

 

Bwana Nabahire ati:

"Ubushake burahari, kandi ba MAJ birwa bahura n'abaturage hirya no hino mu mirenge; bigendanye n'ubushobozi Igihugu gifite kuko bisaba ingengo y'imari mu guhemba abo bakozi bongerewemo, turacyegeranya ibisabwa bizagera aho mu mirenge yose haba MAJ. Gusa ubu harebwa uburyo batatu bari mu Karere bajya bagabana imirenge bigendanye n'umubare wayo mu Karere, wenda umwe akaba afite imirenge ine cyangwa itatu, bityo bikaborohera kwegera abaturage."

 

Yakomeje avuga ko ubundi gufasha abaturage mu by'amategeko bitakabaye kuba bikorwa gusa yagonganye nayo, ahubwo byakabaye birangira mu kubasobanurira amategeko, bityo bakirinda kugongana nayo, anasaba buri muntu wese kwirinda icyatuma akurikiranwa n'ubutabera, anagira inama abaturage bagonganye n'amategeko kujya birinda kuburana urwa ndanze.

 

Kugeza ubu mu Rwanda hari abakozi ba MAJ 120 mu turere twose tw'igihugu, aho buri Karere kaba gafite nibura abakozi 3 bafasha abaturage by'umwihariko abatishoboye mu by'amategeko, ni mu gihe ubu bushakashatsi bwakorewe mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aka Nyaruguru mu Majyepfo, Musanze mu Majyaruguru, Nyagatare mu Burasirazuba na Karongi mu Burengerazuba.

 

 

CERULAR irasaba ko abakozi ba MAJ bagezwa ku rwego rw'Umurenge
CERULAR irasaba ko abakozi ba MAJ bagezwa ku rwego rw'Umurenge
CERULAR irasaba ko abakozi ba MAJ bagezwa ku rwego rw'Umurenge

Comment / Reply From