Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Byiringiro Lague wibereye mu Ntare, ashobora kudakina na US Monastir

Byiringiro Lague wibereye mu Ntare, ashobora kudakina na US Monastir

Nyuma y’igihe adatanga umusaruro mu ikipe ye ya APR FC, hari amakuru avuga ko Rutahizamu Byiringiro Lague yamaze kumanurwa mu ikipe y’abato izwi nk’Intare FC, bityo bishoboka ko atazakina umukino wa CAF Champions League na US Monastir.


Ibi bije nyuma y’aho ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino ifite wa CAF Champions League n’ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya, gusa ya Byiringiro Lague na Nsanzimfura Keddy woherejwe mu Intare FC kwezi gushize kubera imyitwarire, bishoboka ko batazagaragara kuri uyu mukino, kuko batari mu bakinnyi barimo kuwitegura.


Byiringiro Lague uherutse no kwibaruka imfura ye nyuma yo kurushinga na Uwase Kelia, biravugwa ko Umutoza Adil Erradi ari we wafashe umwanzuro wo kumwohereza gukorera imyitozo mu bato b’ikipe ya APR FC, nyuma y’aho amaze iminsi atishimira urwego rw’imikinire uyu mugabo ariho, dore ko mu minsi yashize yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’iyi kipe, ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi; gusa urwego rwe rwagiye rusubira hasi mbere gato yo gukora ubukwe mu mpera z’umwaka ushize, biza guhumira ku mirari nyuma yo kubukora.


Biteganijwe ko umukino ubanza wa CAF Champions League hagati ya APR FC na US Monastir yo muri Tuniziya, uzaba ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, ukazabera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye; iyi ikaba ari yo stade imwe rukumbi mu Rwanda yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga

Comment / Reply From