Dark Mode
  • Tuesday, 16 April 2024

Beatrice Munyenyezi yatangiye kuburana mu mizi ku byaha bya Jenoside

Beatrice Munyenyezi yatangiye kuburana mu mizi ku byaha bya Jenoside

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwatangiye kumva mu mizi urubanza rwa Beatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

 

Ubushinjacyaha bwamushinje kwica Abatutsi n’uruhare rukomeye mu gufasha mu bikorwa byo gufata abagore ku ngufu mu mujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside, aho mu bimenyetso bushingiraho bwavuze ko kubera ijambo yari afite bivuye mu muryango yashatsemo, Munyenyezi yafatanyije n’interahamwe gushinga za bariyeri ahantu hatandukanye mu mujyi wa Butare.

 

Ubushinjacyaha buvuga ko ngo Munyenyezi yajyaga agaragaza abatutsi bagombaga kwicwa cyane cyane abigaga muri kaminuza, kandi ko yasabaga interahamwe gufata abagore ku ngufu mbere yo kubica.

 

Umushinjacyaha avuga ko ibimenyetso simusiga ari imvugo z’abatangabuhamya bemeza ko Munyemezi ubwe yishe umubikira amurashe na masotera (pistolet) nyuma yo gufatwa ku ngufu bitegetswe na Munyenyezi.

 

Ubushinjacyaha kandi bwamushinje gukoresha inama zo gushishikariza abantu gokora Jenoside, bunavuga inama yagiye ajyamo mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Butare.

 

Munyenyezi wagiye yisobanura kuri buri cyaha, yabwiye Urukiko ko abatangabuhamya babiri bavuguruzanya aho ngo umwe avuga ko yiciye umubikira kuri bariyeri undi akavuga ko yamwiciye muri hoteli, anavuga ko asanga abatangabuhamya batamuzi neza, kuko ngo muri 1993 yigaga mu ishuri ryisumbuye rya CEFOTEC mu gihe bo bavuga ko yigaga muri Universite ya Butare; anavuga ko muri icyo gihe cya Jenoside we atasohokaga mu rugo ngo kuko yari atwite kandi afite umwana w’uruhinja.

 

Abamwunganira bavuga ko ubushinjacyaha nta bimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa Munyenyezi muri jenoside kandi ko ibimenyetso bitangwa n’ubushinjacyaha bitajyanye n’icyaha buvuga ko cyakozwe.

 

Me Gashema ati: "Niba umutangabuhamya umwe avuga ko umubikira yiciwe kuri bariye undi akavuga ko yiciwe muri hoteli turafata iki tureke iki?"

 

Mu gusubiza ibyo ubwunganizi bwavuze, abashinjacyaha bavuze ko gutwita no gukora icyaha ari ibintu bibiri bitandukanye kandi ko nta hame ririho rivuga ko umuntu utwite atakora icyaha.

 

Beatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta ya Amerika amaze gufungwa imyaka 10 azira kubeshya inzego z'abinjira n'abasohoka, mu gihe nyuma y’impaka hagati y’Ubushinjacyaha n’abunganira abaregwa, Urukiko rwanzuye ko kuri iyi ngingo buri ruhande rwaba urw’uregwa n’urw’ubushinjacyaha rwemerewe kuzana abatangabuhamya batarenze 10 bitarenze tariki ya 29 Nyakanga 2022 kugira ngo bazabazwe mbere y’uko urubanza rukomeza tariki ya 19 Nzeri 2022 saa Tatu.

 

Beatrice Munyenyezi yatangiye kuburana mu mizi ku byaha bya Jenoside

Comment / Reply From