Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

ATC yashyize igorora abaturarwanda mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani

ATC yashyize igorora abaturarwanda mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani

Nyuma yo kuzanira serivisi zigezweho z’ikoranabuhanga by’umwihariko ku bijyanye na Mudasobwa, ATC Active Technology Company Ltd, yagabanije ibiciro ku bicuruzwa byayo mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani.

Active Technology Company Ltd ni Kompanyi itanga serivisi z’ikoranabuhanga aho ifite imashini za mudasobwa z’ubwoko bwose(Desktop na Laptop), Sisco switch na Sisco routers z’ubwoko bwose, Servers, Projectors, Printers, Network cables, Wireless adopters, Headphones n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye.

Mu kiganiro na Umusarenews, Umuyobozi Mukuru wa Active Technology Company Ltd, Bwana Nsanzimfura Deogratias avuga ko muri iki gihe abaturarwanda bizihiza iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, bagabanije ibiciro kugira ngo buri wese abashe gutunga igikoresho cy’ikoranabuhanga yifuza.

Nsanzimfura ati:

“Twagabanije 15% by’ibiciro bisanzwe by’ibikoresho dutanga. Ibi ni mu rwego rwo kwishimana n’abantu bose muri izi mpera z’umwaka wa 2022 no gutangira umwaka mushya wa 2023. Ni no mu rwego kandi rwo gushyigikira gahunda y’igihugu cyacu yo guteza imbere ikoranabuhanga, tukaba dusaba buri wese kuza akagura ibikoresho akeneye by’ikoranabuhanga.”

Active Technology Company Ltd, ikorera mu Mujyi rwagati wa Kigali, ahazwi ko ku Nkuru nziza munsi ya La Poche Hotel, mu gihe gahunda yo kugabanya ibiciro ku kigero cya 15% izarangira tariki 15 Mutarama 2022, ni mu gihe kandi abifuza kuryoherwa na n’iminsi mikuru hamwe n’imiryango yabo, banyarukira i Remera mu marembo ya Stade Amahoro arebana na Zigama CSS, AHAZWI NKO kwa Bazivamo, bakaryoherwa na serivisi nziza zo muri Home land Restaurant.

ATC yashyize igorora abaturarwanda mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani
ATC yashyize igorora abaturarwanda mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani
ATC yashyize igorora abaturarwanda mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani
ATC yashyize igorora abaturarwanda mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani

Comment / Reply From