Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

AS Kigali y’abagore yamenye itsinda iherereyemo muri CAF Champions League

AS Kigali y’abagore yamenye itsinda iherereyemo muri CAF Champions League

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20/07/2022, ikipe ya AS Kigali y’abagore yamenye itsinda iherereyemo mu mikino ya CAF Women Champions League.


Ni nyuma ya Tombola yasize imikino izakinwa hagendeye ku mazones ibihugu biherereyemo, aho by’umwihariko AS Kigali ihagarariye u Rwanda ihereye mu karere ka Afurika yo hagati n’Iburasirazuba “CECAFA”, ari naho izakinira.


Ikipe ya AS Kigali yashyizwe mu itsinda rya mbere(A), rizaba ririmo andi makipe nka Commercial Bank of Ethiopia yo muri Ethiopia, Warrior Queens yo muri Zanzibar, ndetse na FOFILA Fc y’i Burundi.


Uko amatsinda ahagaze
Itsinda A
• Commercial Bank of Ethiopia (Ethiopia)
• Warrior Queens (Zanzibar)
• FOFILA PF (Burundi)
• AS Kigali (Rwanda)


Itsinda B
• Simba Queens (Tanzania)
• GRFC (Djibouti)
• SHE Corporate WFC (Uganda)
• YEI Joint Stars (South Sudan)


Biteganijwe ko ku munsi wa mbere, ikipe ya AS Kigali yitabiriye aya marushanwa ku nshuro ya mbere, izakina na Warrior Queens yo muri Zanzibar, mu irushanwa biteganyijwe ko rizatangira tariki 13/08 kugera tariki 27/08/2022 i Dar es Salaam muri Tanzania.

 

Comment / Reply From