Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Amategeko avuga iki ku gusubira mu kazi kwa Murindababisha washinjwaga gusambanira mu ruhame wagizwe umwere?

Amategeko avuga iki ku gusubira mu kazi kwa Murindababisha washinjwaga gusambanira mu ruhame wagizwe umwere?

Nyuma y’aho umukozi w’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’Ibanze (LODA) mu Karere ka Nyamagabe ushinzwe kubika amakuru (Data Manager) witwa Murindababisha Edouard, wagaragaye mu mashusho asa nk’uri gusambanira mu ruhame, agizwe umwere agahita arekurwa, hari abibaza niba azasubizwa mu kazi ke.


Tariki 9 Mata 2023, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Murindababisha akekwaho gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame; ni nyuma y’uko amashusho ye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari mu kabari mu Mujyi wa Kigali yicaweho n’umukobwa basa nk’abari gukora imibonano mpuzabitsina.


Uyu mugabo yaje kwitaba urukiko tariki ya 25 Mata 2023 mu iburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ahabwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo we n’abamwunganira mu by’amategeko, bahita bajuririra iki cyemezo; nyuma ku wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugira umwere ahita arekurwa arataha.


Hari amakuru avuga ko mu rukiko Abacamanza babajije Abashinjacyaha aho umukobwa wagaragaye yicaye kuri uyu mugabo, uwafashe amashusho ndetse n’uwayakwirakwije bari, ariko bose barabura, ndetse n’umutangabuhamya bari bazanye yavuze ko atari ari aho biriya byabereye kuko ngo yari yakoze ijoro, ahishura ko nawe yabibonye ku mbuga nkoranyambaga; ari nabyo byashingiweho uregwa agirwa umwere.


Mu gushaka kumenya niba azasubira mu kazi, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu, Habimana Thaddée, yabwiye Igihe ko koko uyu mugabo yarekuwe ariko atari yatangira akazi.


Ati:

 

“Nibyo yarafunguwe ariko ntabwo arasubira mu kazi, burya ni umukozi wa LODA ariko ukorera hano ubwo rero ntarasubira mu kazi. Twizeye ko LODA izamusubiza mu kazi kubera ko yabaye umwere kandi umuntu iyo afunzwe igihe kitagera ku mezi atandatu asubira mu kazi.”


Ni mu gihe umwe mu Banyamategeko unakora mu bugenzuzi bw’umurimo atagiye kure y’ibyavuzwe na Visi Meya Habimana, aho avuga ko Murindababisha Edouard ashobora gusubizwa mu kazi ke, kuko iyo umukozi agifatwa agafungwa bamwandikira ibaruwa isubika amasezerano kuko atari akijya mu kazi, yafungurwa akaba yagasubiramo bigendanye na sitati(status) imugenga.


Yakomeje avuga ko abakozi babarwa mu byiciro bibiri harimo abagengwa n’amasezerano, hakaba n’abagengwa na sitati(status) rusange y’abakozi ba Leta, gusa ngo bose iyo hari ufunzwe ariko ntakatirwe igihano kigeze ku mezi 6 kuzamura, igihe cyose afunguriwe asubira mu kazi, akavuga ko kuba Murindababisha yaranagizwe umwere atarakatirwa n’Urukiko, ashobora kwandika amenyesha umukoresha we agasubira mu kazi.


Uyu munyamategeko akomeza avuga ko bitabaye ibyo yarega umukoresha, anaboneraho gusobanura ko hari bamwe mu bakozi ba Leta bagengwa na sitati(status) zihariye, aho yatanze urugero ku baganga, abarimu n'abo mu nzego z’umutekano; kandi amategeko avuga ko iyo hari sitati(status) yihariye ku mukozi runaka ari yo ikurikizwa mbere y’iya rusange.

 

Comment / Reply From