Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Amatafari ya rukarakara yakomorewe mu Rwanda! Bisaba iki kuyubakisha?

Amatafari ya rukarakara yakomorewe mu Rwanda! Bisaba iki kuyubakisha?

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority-RHA), cyatangaje ko umuntu ufite ikibanza ushaka kubakisha inzu ye amatafari ya rukarakara yemerewe kujya gusaba uruhushya rwo kubaka akaruhabwa kandi ibyo bigakorwa mu mijyi no mu cyaro, ariko hari ibigomba kwitonderwa.


Ibi ni ibikubiye mu mabwiriza mashya yatanzwe n’Ikigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda (RHA) tariki 20 Nzeri 2022, asobanura neza ubwoko bw’inzu zemerewe kubakishwa amatafari ya rukarakara, akaba yarashyizweho mu rwego rwo kuvugurura ayari yashyizweho mbere muri Kanama 2022.


Amatafari ya rukarakara yemerewe kubakishwa gusa ku nzu zisanzwe, zitari imiturirwa, kandi zitarengeje metero kare 200, bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Uturere n’Umujyi wa Kigali, mu gihe inyubako zihurirwamo n’abantu benshi nk’insengero, imisigiti, n’inzu z’ubucuruzi zitemerewe kubakishwa ayo matafari, ni mu gihe kandi n’ubwo hari izo nzu zemerewe kubakishwa rukarakara, ariko amabwiriza mashya ya RHA avuga ko zigomba kuba zifite fondasiyo yubakishijwe amabuye na sima.


Mu gihe cyashize, Umujyi wa Kigali wahoraga mu bibazo byo kurwanya imyubakire itubahirije amategeko, aho wasangaga inzu nyinshi mu zubakwaga nta burenganzira zarabaga zubakishijwe amatafari ya rukarakara kuko ari yo yakoreshwaga cyane; amabwiriza mashya ya RHA asobanura neza ko, ubu ushaka kubaka wese akoresheje amatafari ya rukarakara yabikora, icyangombwa ni uko aba afite uruhushya rwo kubaka gusa.


RHA yiyemeje kuzatanga amahugurwa ku bubatsi bifuza kumenya ibijyanye no kubaka inzu za rukarakara, kugira ngo babone impapuro zemeza ko babishoboye, bashishikarizwe kwibumbira mu makoperative, ndetse ngo inzu zose zizubakishwa amatafari ya rukarakara zizandikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kugira ngo zishobore gukurikiranwa.


Ni mu gihe kandi muri aya mabwiriza mashya, RHA isobanura ko amatafari ya rukarakara akwiye kumishwa, uko amatari meza ya rukarakara akwiye kuba ameze, ndetse n’uburyo bwiza bwo kubaka amatafari ya rukarakara; aho ngo aya mabwiriza agamije kuziba icyuho cy’inzu zo guturamo.

 

Comment / Reply From