Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Akarere ka Rwamagana na FERWACY mu bufatanye bwa Rwamagana Race

Akarere ka Rwamagana na FERWACY mu bufatanye bwa Rwamagana Race

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, mu Karere ka Rwamagana habereye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’aka Karere n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), agamije guteza imbere uyu mukino no gutegura isiganwa ry'umukino w'amagare rya Rwamagana Race.


Ni amasezerano azamara imyaka itatu, aho byitezwe ko azafasha kuzamura impano z'abakinnyi basiganwa ku magare bashya no guha imyitozo abasanzwe bakina.


Ku n’inshingano za buri ruhande, Akarere ka Rwamagana kiyemeje kujya gakora ubukangurambaga by’umwihariko ku rubyiruko rwo mu Mirenge yose ikagize kwitabira no kurushanwa hagamijwe gushaka impano mu bakiri bato bazavamo abakinnyi b’ahazaza, gukangurira abaturage bose kwitabira ku bwinshi gushyigikira abakinnyi b’amagare, gukangurira abafanyabikorwa b’Akarere gutera inkunga Rwamagana Race, gutegura ingengoyimari ya Rwamagana Race no kwamamaza iri siganwa ku mbuga zose z’Akarere.


Ni mu gihe FERWACY yo yiyemeje kuzajya itanga inkunga mu byerekeranye na tekinike harimo abategura n’ibikoresho bizajya bikenerwa muri Rwamagana race, kwamamaza no kumenyekanisha iri siganwa binyuze ku mbuga zayo no mu bitangazamakuru bitandukanye no korohereza abategura irushanwa.


Ubwo basinyaga aya masezerano y’ubufatanye, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), Bwana Murenzi Abdallah yavuze ko bari basanzwe bafatanye, ariko hari byinshi bigiye kubafasha.


Ati:

’’Imikoranire n’Akarere yari isanzwe, ariko ubu noneho bigiye mu buryo bw’inyandiko, harimo ibikorwa bikubiyemo nko gushaka impano z’abana bakiri bato, gukomeza gufatanya mu gutegura amasiganwa by’umwihariko Rwamagana race no gukomeza gufatanya guteza imbere izo mpano binyuze mu bafatanyabikorwa bari mu Karere.’’


Yakomeje avuga ko nka FERWACY bigiye kubafasha gukora ingengabihe y’umwaka wose, aho Rwamagana Rac nayo izaba iri mu masiganwa y’amagare mu Rwanda, anavuga ko kuba Rwamagana ari hafi y’Umujyi wa Kigali bizaborohera gukurikirana ibikowa by’amagare, na cyane ko higeze kuba irerero(academy) ry’uyu mukino.


Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko bari basanzwe bakorana na FERWACY mu bikorwa bitandukanye, ariko ubungubu noneho byiyongereye.


Ati:

‘’Twari dusanzwe gukorana mu buryo bwinshi nko gukurikirana ikipe ya Les Amis Sportifs, gutahura impano z’abana, twategura amasiganwa bakaduha abakomiseri no muri Tour du Rwanda. Ubu rero umwihariko wiyongereyeho ni uko buri ruhande rwongerewe inshingano ndetse no kongeramo ibijyanye n’amikoro ku ruhande rw’Akarere n’ubukangurambaga ku bafatanyabikorwa ngo baze gushyigikira iki gikorwa.Ndizera ko noneho uyu mukino ugiye kugera ku rwego rwisumbuye kuru urwo wari uriho mu Karere kacu.’’


Meya Mboonyumuvunyi yavuza kandi ko mu myaka itatu ishize kubera icyorezo cya Covid byatumye hari byinshi bitagenda ko babyifuzaga, ariko ubu noneho bagiye gushyiramo ingufu mu gutegura abakiri bato, no gushyira imbaraga mu gutegura abakinnyi, aho ngo ku bufatanye na FERWACY bizeye ko bazabigeraho.


Akarere ka Rwamagana gasanzwe gafite ikipe y'abakinnyi basiganwa ku magare izwi nka "Les Amis Sportifs", ndetse n'abakinnyi basanzwe bitabira amarushanwa nka Tour du Rwanda n'andi marushanwa mpuzamahanga.

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

 

Akarere ka Rwamagana na FERWACY mu bufatanye bwa Rwamagana Race
Akarere ka Rwamagana na FERWACY mu bufatanye bwa Rwamagana Race
Akarere ka Rwamagana na FERWACY mu bufatanye bwa Rwamagana Race
Akarere ka Rwamagana na FERWACY mu bufatanye bwa Rwamagana Race

Comment / Reply From