Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Abarimu b'i Rwamagana biyemeje kugira uruhare muri Ejo Heza y'abana

Abarimu b'i Rwamagana biyemeje kugira uruhare muri Ejo Heza y'abana

Abarimu bo mu Karere ka Rwamagana, batangaza ko bagiye kugira uruhare muri gahunda ya Ejo Heza ku bana banyeshuri bigisha, mu rwego rwo kubatoza kwizigamira hakiri kare, bizabafasha bageze mu zabukuru.

 

Ibi babitangaje ubwo bahuriraga mu nama yaguye y'uburezi muri aka Karere ka Rwamagana yateranye ku wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, mu Mujyi wa Rwamagana.

 

Nyuma yo kwishimira ibyo bagezeho no gushimira Perezida Paul Kagame wabatekerejeho akabashyiriraho Koperative Umwarimu SACCO ibaha inguzanyo zitandukanye, ndetse mu minsi ishize akaba yarabongereye umushahara, bityo basigaye bajya ku isoko batikandagira, abarimu b'i Rwamagana biyemeje gukora ubukangurambaga ku bana bigisha bwo kwitabira gahunda ya Ejo Heza, biyo bizabafashe ubwo bazaba bageze mu zabukuru.

 

Avuga uko bazabigenza ngo bashishikarize abana kwitabira gahunda ya Ejo Heza, Umuyobozi w'Urwunge rw'amashuri rwitiriwe Mutagatifu Ruberiti(Robert) rwa Ruhunda mu Murenge wa Gishari, Bwana Niyitanga Emilien yagize ati:

"Ni gahunda nziza cyane, gutangira kwizigamira akiri muto bizatuma nibagera mu izabukuru bazajya bafata amafaranga ahagije, kuko babonye umwanya uhagije wo kwizigamira. Tugiye kwegera abaturage, hari gahunda y'aho ababyeyi bajya gusura amashuri abana babo bigaho, ndetse natwe tukajya mu nteko z'abaturage, mu miganda n'ahandi abaturage bahurira tukabasobanurira ibyiza bya Ejo Heza yaba kuri bo, ariko by'umwihariko ku bana babo."

 

Diregiteri Niyitanga yakomeje avuga ko ubu mwarimu afite akanyamuneza, bityo bizeye gutanga umusaruro no kuzamuka kw'ireme ry'uburezi, nyuma y'aho inkuru nziza yabatashyeho ubwo bazamurirwaga umushahara.

 

Ni mu gihe Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Bwana Radjab Mbonyumuvunyi yasabye abarezi bo muri aka karere kuzamura ireme ry'uburezi no gutanga umusaruro ugaragarira mu mitsindire, anavuga kuri gahunda ya Ejo Heza anasaba abarimu kuyigiramo uruhare batoza abana umuco mwiza wo kwizigama.

 

Meya Mbonyumuvunyi ati: "Ubutumwa twabaha ni ugukora cyane bakazamura ireme ry'uburezi no kwiteza imbere na cyane ko baherutse kuzamurirwa umushahara, kuko Umwarimu utuje utekanye ari we utanga umusaruro. Gahunda ya Ejo Heza twayisabwe na Minisiteri y'uburezi kuba twatoza abana umuco mwiza wo kwizigamira, turashyiramo imbaraga rero hirya no hino mu nteko z'abaturage tubikangurire ababyeyi, abarimu nabo babitoze abana bizabafashe ubwo bazaba bageze mu zabukuru."

 

Kugeza ubu mu Karere ka Rwamagana habarirwa abanyeshuri 4006 bigisha abanyeshuri 123.117, mu mashuri y'inshuke, abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga n'ubumenyingiro, ariko biteganijwe ko uyu  mubare uziyongera mu mwaka w'amashuri 2022/2023 ugiye gutangira; ni mu gihe mu mwaka ushize w'amashuri 2021/2022 abana 544 bataye ishuri hagarurwa 505, bivuze ko 39 aribo batagarutse, ubuyobozi bukavuga ko impamvu zitera abana kuva mu ishuri harimo amakimbirane mu miryango, ubukene bw'imwe mu miryango, imyumvire ya bamwe mu babyeyi, gushaka akazi no kunanirana kw'abana.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze inama yaguye y'uburezi mu Karere ka Rwamagana:

Abarimu b'i Rwamagana biyemeje kugira uruhare muri Ejo Heza y'abana
Abarimu b'i Rwamagana biyemeje kugira uruhare muri Ejo Heza y'abana
Abarimu b'i Rwamagana biyemeje kugira uruhare muri Ejo Heza y'abana
Abarimu b'i Rwamagana biyemeje kugira uruhare muri Ejo Heza y'abana
Abarimu b'i Rwamagana biyemeje kugira uruhare muri Ejo Heza y'abana
Abarimu b'i Rwamagana biyemeje kugira uruhare muri Ejo Heza y'abana
Abarimu b'i Rwamagana biyemeje kugira uruhare muri Ejo Heza y'abana

Comment / Reply From