Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Abagore babiri b’i Bugesera batawe muri yombi batetse kanyanga

Abagore babiri b’i Bugesera batawe muri yombi batetse kanyanga

Ku wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Bugesera, yafatiye mu cyuho abantu babiri bari batekeye Kanyanga mu rugo, bafatanwa n’izindi litiro 10 zayo n’ibikoresho bifashishaga mu kuyiteka.


Abafashwe ni abagore babiri barimo uwitwa Musabyimana Marie Claire ufite imyaka 34 y’amavuko na Mukaririma Donatha w’imyaka 39, bafatirwa mu Mudugudu wa Rwimpyisi, mu Kagari ka Rwinume mu Murenge wa Juru.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bafashwe ahagana saa sita z’amanywa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.


Yagize ati:

“Twari dusanzwe dufite amakuru ko mu rugo rwa Musabyimana hatekerwa Kanyanga. Ku wa Gatatu nibwo abaturage bo mu mudugudu wa Rwimpyisi batanze amakuru ku buyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bumenyesha Polisi ko hatekewe Kanyanga. Polisi yihutiye gutegura ibikorwa byo kubafata, niko gufatira mu cyuho Musabyimana na Mukaririma batekeye Kanyanga mu gikoni. Baje gusaka no mu yindi nzu babonamo ijerekani irimo litiro 10 za Kanyanga bombi bahita batabwa muri yombi.’’


SP Twizeyimana yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, aburira abakomeje kubyijandikamo ko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.


Yagize ati:

”Ibiyobyabwenge bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, kandi biza ku isonga mu kuba intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ihohotera ndetse n’amakimbirane yo mu muryango kuko uwabikoresheje ubwonko bwe buba bwayobye bigatuma adakora ibikwiye.’’


Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rilima kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakurikiranyweho.


Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.


Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.


Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

 

Source: Rwanda Police

Comment / Reply From