Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Abacuruza ibikoresho byakoreshejwe n’ababigura bashyiriweho umurongo ngenderwaho

Abacuruza ibikoresho byakoreshejwe n’ababigura bashyiriweho umurongo ngenderwaho

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nyakanaga 2022, abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n'iby’ikoranabunga byakoreshejwe basabwe kubahiriza amabwiriza yashyizweho akanatangira kubahirizwa ku wa 11 Nyakanga 2022.

 

Ibi babisabwe ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi(RICA) gifatanyije n’abafatanyabikorwa bacyo barimo Polisi y’ u Rwanda (RNP), Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru hagamijwe gusobanura amabwiriza agenga icuruzwa ry’ibikoresho by’amasahanyarazi ndetse n’iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe.

 

Mu byo bagaragaje, harimo n’amabwiriza ashyiraho umurongo w’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabunga byakoreshejwe, harimo n'uko umuntu ushaka gukora ubucuruzi bwabyo agomba kubanza gusaba uruhushya rutangwa n’urwego rubishinzwe.

 


Umuyobozi wa RICA, Madamu Beatrice Uwumukiza, yavuze ko kuba nta mabwiriza agenga icuruzwa ry’ibikoresho byakoreshejwe yari ariho, byatumye habaho icyuho cyo kuba habagaho nko gucuruza ibicuruzwa bitemewe cyangwa kugurisha ibintu byibwe.


Yagize ati: "Ubu dufite amabwiriza asobanutse asobanura icyo ugomba gukora nk'umucuruzi cyangwa umuguzi w'ibikoresho bikoresha amashanyarazi n’iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe, gutanga uruhushya no kubika inyandiko kugira ngo hirindwe ubucuruzi butemewe. Turi ahantu hose mu gihugu kugira ngo dushyire mu bikorwa aya mabwiriza kuko dukorana n'izindi nzego za Leta nka Polisi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha.”

 

Aya mabwiriza agenga n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byo mu biro n' iby'itumanaho, ibikoresho byifashishwa mu gukonjesha, ibikoresho binini byo mu rugo n’ibito bikoresha amashanyarazi, ibikoresho byo kumurika n’amatara, ibikoresho bya siporo, imyidagaduro n’ibikinisho, telefoni, insinga z’amashanyarazi, mudasobwa, televiziyo, ibikoresho by’umuziki, ibikoresho bifata amashusho, ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amashusho, radiyo, imashini zimesa, imashini ziteka, n’ibindi bitandukanye.

 

Umuntu ushaka gucuruza ibikoresho by’amashanyarazi ndetse n’ibyikoranabuhanga byakoreshejwe asaba uruhushya rutangwa n’urwego rw’igihugu rufite ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, urwo ruhushya rumara imyaka ibiri ariko rukongerwa.

 

Ucuruza agenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ya IEC 60950-1.


Ucuruza kandi yandika amakuru y’ingenzi ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije, akayabika nibura mu gihe cy’imyaka ibiri (2); ayo makuru ni icyiciro, izina ry’ikirango, izina ndangakigererezo ryo mu ruganda, inomero y’ubwoko, inomero ya seri cyangwa IMEI na International Mobile Equipment Identity Software Version (IMEI SV), hakurikijwe aho ibikoresho biri(aho bishoboka), ikindi kirango cyangwa imimerere igitandukanya n’ibindi iyo bihari, ndetse n’ibisobanuro by’imikorere n’imikoreshereze y’igikoresho.

 

Ni mu gihe kandi mbere yo kugura igikoresho cy’ikoranabunga cyakoreshejwe, umuguzi asabwa kubanza kugenzura niba icyo gicuruzwa ari icy’uwo mucuruzi mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse akabika neza ibikiranga.

 

Nk’uko RICA ibivuga, abasanzwe mu bucuruzi bagomba kugeza mu kwezi k'Ukwakira baramaze guhuza ibicuruzwa byabo n’aya mabwiriza.


Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko aya mabwiriza azatuma habaho korohereza abagomba kureba ko ashyirwa mu bikorwa uko bikwiriye, aho ngo nk’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, bizoroha gukurikirana abacuruzi bacuruza binyuranije n’amatetegeko kubera ko amabwiriza asaba ko ucuruza agomba kuba afite uruhushya, kubika inyandiko zibyo baguze n’ibyo bagurishije, bityo agasanga aya mabwiriza aje nk'intambwe nini yo kurwanya ubujura no kugurisha ibikoresho by'amashanyarazi n’iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe.

 

Ni mu gihe ku ruhande rw’bugenzacyaha, Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , Dr Murangira B. Thierry yavuze ko nta rwitwazo ruzongera kubaho aho umuguzi cg umucuruzi yavugaga ko atazi aho igicuruzwa cy’ikoranabunga afite cyaturutse, aho asanga bizanacyemura ikibazo cy’abantu bahinduraga nomero iranga igikoresho; akemeza ko ubu umugurisha n'umuguzi bafite inshingano zemewe n'amategeko zo kwemeza inkomoko y'ibicuruzwa, bizafasha mu ngamba zo gukumira ubujura, kuko ubu abajura batazongera kubona ababagurira ibikoresho bibye.

 


Kugeza ubu ibihano byo mu rwego rw'ubutegetsi biva ku 50.000 Frw kugeza 200.000 Frw ku birebana no gutinda kongeresha uruhushya, kudatanga ku gihe raporo isabwa n’ubuyobozi cyangwa gufatanya n’abagenzuzi; kunanirwa gukora amasezerano yo kugurisha, kunanirwa kumenyesha impinduka cyangwa gutanga inyemezabuguzi; kunanirwa kubika amakuru y’ukuri y’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa ibikoresho by’ikoranabunga afite no gukora nta ruhushya cyangwa uruhushya rwararangiye.

 

Comment / Reply From