Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

‘Komite Nyobozi ya FERWAFA yaseshwe’; Ni ukubera iki? Amatora ya Komite nshya ni vuba!

‘Komite Nyobozi ya FERWAFA yaseshwe’; Ni ukubera iki? Amatora ya Komite nshya ni vuba!

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2023, Komite Nyobozi ya FERWAFA yaseshwe, ni nyuma y’uko IP Umutoni Claudette wari Komiseri ushinzwe Umutekano yeguye, byatumye abasigaye bari munsi y’umubare w’abagenwa n’amategeko ko bashobora gufata icyemezo.


Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel, wari uyoboye FERWAFA by’agateganyo nyuma yo kwegura kwa Nizeyimana Mugabo Olivier, niwe wamenyesheje abanyamuryango ko IP Umutoni Claudette wari Komiseri w’Umutekano yeguye.


Yakomeje agira ati:

 

"Dushingiye ku ngingo ya 42 y’Amategeko-shingiro ya FERWAFA mu gika cyayo cya 7, dushingiye ku ngingo ya 38 y’Amategeko-shingiro, tunejejwe no kubatumira mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe tariki ya 15 Gicurasi 2023."


Yongeyeho ko iyi Nteko Rusange izaba igamije kugaragariza abanyamuryango ubwegure bwa bamwe mu bari bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA, kugena uko inzibacyuho izakorwa mbere y’amatora azaba ku wa 24 Kamena 2023, no kubamenyesha gahunda y’ibikorwa by’amatora.


Ibaruwa y’ubwegure bwa IP Umutoni yanditswe ku wa Mbere tariki ya 8 Gicurasi 2023, akaba yiyongereye ku bandi bari bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA barimo Nizeyimana Mugabo Olivier wari Perezida, weguye ku wa 19 Mata, Uwanyiligira Delphine wari Komiseri ushinzwe Amategeko weguye ku wa 20 Mata na Habiyakare Chantal wari Komiseri w’Imari weguye ku wa 21 Mata 2023.


Ni mu gihe mu nkundura yo kwegura yabaye muri Mata, Rurangirwa Aaron ushinzwe Imisifurire, yari yeguye, ariko asabwa kutagenda kubera ko Komite Nyobozi yari guhita iseswa, dore ko Amategeko ateganya ko mu gihe abagize Komite Nyobozi basigaye bari munsi ya 2/3, ihita iseswa.


Komite Nyobozi ya FERWAFA yari yatowe muri Kamena 2021, yari igizwe n’abantu 11, bivuze ko kuba hamaze kwegura bane mu bari bayigize, byatumye abasigaye badashobora gufata icyemezo nk’uko amategeko abigena.


Komite Nyobozi izatorwa izaba igizwe n’abantu 13 barimo ba Visi Perezida babiri; ushinzwe Imiyoborere n’Imari ndetse n’ushinzwe Tekinike, hakaziyongeramo kandi Komiseri ushinzwe amakipe y’Igihugu.


Abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA yaseshwe:


• Perezida: Mugabo Nizeyimana Olivier (Yareguye)
• Visi Perezida: Habyarimana Marcel
• Komiseri ushinzwe Umutungo: Habiyakare Chantal (Yareguye)
• Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga: Cyamwenshi Arthur
• Komiseri ushinzwe Amarushanwa: Gasana Richard
• Komiseri ushinzwe Umutekano: IP Umutoni Claudette (Yeguye)
• Komiseri ushinzwe Imisifurire: Rurangirwa Aaron
• Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago: Nkusi Edmond Marc
• Komiseri ushinzwe Umupira w’abagore: Tumutoneshe Diane
• Komiseri ushinzwe Amategeko: Uwanyirigira Delphine (Yareguye)
• Komiseri w’Ubuvuzi: Lt Col Mutsinzi Hubert

 

Comment / Reply From