Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Ngoma: Abemerewe inka na Perezida Kagame bagahabwa ingurube bagiye kumwiyambaza

Ngoma: Abemerewe inka na Perezida Kagame bagahabwa ingurube bagiye kumwiyambaza

Bamwe mu baturage bageze mu zabukuru bo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, baravuga ko Perezida Paul Kagame yabemereye Kuboroza inka, batungurwa no kuba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwarabahaye ingurube, na zo bayoberwa irengero ryazo, bakavuga ko nibatabakemurira ikibazo bazajya kubarega kwa Perezida.

Aba baturage bageze mu zabukuru basanzwe banahabwa inkunga y’ingoboka, babwiye RadioTV10 ko bari bizejwe inka ndetse na bo batangira kubyinira ku rukoma bumva ko bagiye kujya banywa amata.

Uwitwa Niyonagira Therese ati:

“Kagame yari yaduhaye inka noneho baragenda bigurira ingurube, bazikuye i Zaza, ingurube barazirya.”

Uyu muturage avuga ko bari banubatse ibiraro bakoresheje amafaranga yabo, bityo ko aba bayobozi bakwiye kubasubiza amafaranga yabo, bagasaba ko basubizwa amafaranga yabo byakwanga bakajya gutanga ikirego.

Ati:

“Ndakambura Kagame, ntabwo se umuntu yamusanga akabarega.”

Mugenzi we na we uri muri aba bari bemerewe inka bakaza guhabwa ingurube, avuga ko na zo zaje ariko ntizimare kabiri mu biraro kuko zimwe bazigurishije, izindi bakazirya, aho ngo bataburana iki kiraro bubakishije ahubwo ko baburana amatungo bemerewe na Perezida wa Repubulika, bakaza kuyabura mu maherere.

Yagize ati:

“Ubundi ni muri Leta ntituburana ubutaka turaburana igikorwa Paul [Perezida Kagame] yaduhaye yafashije abatishoboye bakongera bakakitwambura, barakitwambura se kuki kandi akiri ku isonga kandi aduhetse mu mugongo.”

Ni mu gihe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze yaba ubw’Umurenge wa Kazo ndetse n’ubw’Akarere ka Ngoma, butagaragaza irengero ry’aya matungo n’uburyo baba barorojwe ayo batemerewe, naho ku kibazo cy’amafaranga y’imisanzu yatanzwe n’aba baturage yo kubakisha ikiraro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Singirankabo Jean Claude yavuze ko aba baturage bifuzaga ko ibi biraro bisenywa ubundi ibikoresho bibyubatse bikagurishwa bagahabwa amafaranga.

Ati:

“Twabiganiriyeho n’Akarere, gasaba ko ibyo biraro bitagurishwa bakazafata umwanzuro, niba bazafata bariya bacyecuru bo muri IDP [umudugudu w’ikitegererezo] na bo bagashyiramo andi matungo.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko aba baturage bazahabwa igisubizo niba bazasubizwa amafaranga y’imigabane yabo cyangwa iki kiraro kikongera kororerwamo, bivuze ko Akarere gashobora kuba gafite gahunda yo gushaka uko bahabwa amatungo akororerwamo.

Ngoma: Abemerewe inka na Perezida Kagame bagahabwa ingurube bagiye kumwiyambaza
Ngoma: Abemerewe inka na Perezida Kagame bagahabwa ingurube bagiye kumwiyambaza
Ngoma: Abemerewe inka na Perezida Kagame bagahabwa ingurube bagiye kumwiyambaza
Ngoma: Abemerewe inka na Perezida Kagame bagahabwa ingurube bagiye kumwiyambaza
Ngoma: Abemerewe inka na Perezida Kagame bagahabwa ingurube bagiye kumwiyambaza

Comment / Reply From